12 nagitanga ari igitambo cy’ishimwe,+ icyo gitambo azagiturane n’imigati idasembuwe irimo amavuta ifite ishusho y’urugori, n’utugati tudasembuwe dusize amavuta,+ n’imigati irimo amavuta ifite ishusho y’urugori, ikozwe mu ifu inoze kandi iponze neza.