-
Esiteri 3:12Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
-
-
12 Hanyuma mu kwezi kwa mbere, ku munsi wako wa cumi n’itatu, bahamagaza abanditsi+ b’umwami maze bandika+ ibintu byose Hamani yategetse abatware b’umwami na ba guverineri bategekaga intara zitandukanye,+ n’abatware batwaraga abantu b’amoko atandukanye bo muri buri ntara; bandikira buri bwoko hakurikijwe imyandikire+ yabwo n’ururimi rwabwo. Izo nzandiko zandikwa mu izina+ ry’Umwami Ahasuwerusi, maze zishyirwaho ikimenyetso gifatanya cy’impeta y’umwami.+
-