17 “Yerusalemu we, kanguka, kanguka maze uhaguruke,+ wowe wanywereye ku gikombe cy’uburakari bwa Yehova kiri mu ntoki ze.+ Wanyoye divayi yo mu nkongoro, ari cyo gikombe kidandabiranya, urayiranguza.+
12 Yehova aravuga ati “nubwo badafite akamenyero ko kunywera ku gikombe, bazakinyweraho nta kabuza.+ None se wowe uzabura guhanwa? Ntuzabura guhanwa, kuko uzakinyweraho nta kabuza.”+
10 na we azanywa ku nzoga y’uburakari bw’Imana isukwa idafunguye mu gikombe cy’umujinya wayo,+ kandi azababazwa+ n’umuriro n’amazuku+ imbere y’abamarayika bera n’imbere y’Umwana w’intama.