25 Nanone bafata ibikomangoma bibiri by’Abamidiyani, ari byo Orebu na Zebu.+ Orebu+ bamwicira ku rutare rwa Orebu, naho Zebu bamwicira mu rwengero rwa divayi rwa Zebu. Bakomeza gukurikira Abamidiyani,+ bazanira Gideyoni igihanga cya Orebu n’icya Zebu mu karere ka Yorodani.+