Esiteri 8:16 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 16 Abayahudi baho baracya, barishima,+ baranezerwa kandi bahabwa icyubahiro. Yobu 22:28 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 28 Uzafata imyanzuro ikubere uko wifuza,Kandi umucyo uzamurikira inzira yawe.+ Zab. 112:4 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 4 Yamurikiye mu mwijima aba urumuri rw’abakiranutsi;+ ח [Heti]Agira impuhwe n’imbabazi kandi arakiranuka.+ Imigani 4:18 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 18 Ariko inzira y’abakiranutsi ni nk’umucyo ukomeza kugenda wiyongera kugeza ku manywa y’ihangu.+ Yesaya 30:26 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 26 Igihe Yehova azapfuka imvune+ y’ubwoko bwe kandi agakiza+ ibikomere byatewe n’inkoni yabakubise, urumuri rw’ukwezi kw’inzora ruzaba nk’urumuri rw’izuba ryaka; kandi urumuri rw’izuba ryaka ruzikuba karindwi+ ruhwane n’urumuri rw’iminsi irindwi. Mika 7:9 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 9 Nzihanganira uburakari bwa Yehova, kuko namucumuyeho,+ kugeza igihe azamburanira akandenganura.+ Azanzana mu mucyo kandi nzareba gukiranuka kwe.+
4 Yamurikiye mu mwijima aba urumuri rw’abakiranutsi;+ ח [Heti]Agira impuhwe n’imbabazi kandi arakiranuka.+
26 Igihe Yehova azapfuka imvune+ y’ubwoko bwe kandi agakiza+ ibikomere byatewe n’inkoni yabakubise, urumuri rw’ukwezi kw’inzora ruzaba nk’urumuri rw’izuba ryaka; kandi urumuri rw’izuba ryaka ruzikuba karindwi+ ruhwane n’urumuri rw’iminsi irindwi.
9 Nzihanganira uburakari bwa Yehova, kuko namucumuyeho,+ kugeza igihe azamburanira akandenganura.+ Azanzana mu mucyo kandi nzareba gukiranuka kwe.+