Yosuwa 1:8 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 8 Iki gitabo cy’amategeko ntikikave mu kanwa kawe,+ ujye ugisoma ku manywa na nijoro wibwira kugira ngo witwararike ukore ibyanditswemo byose,+ kuko ari bwo uzatunganirwa mu nzira yawe, ukagaragaza ubwenge mu byo ukora.+ Zab. 35:28 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 28 Kandi ururimi rwanjye ruzibwira ibyo gukiranuka kwawe,+Ruzagusingiza umunsi wose.+ Zab. 119:97 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 97 Mbega ukuntu nkunda amategeko yawe!+ Ni yo ntekereza umunsi ukira.+ 1 Timoteyo 4:15 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 15 Ibyo ujye ubitekerezaho,+ abe ari byo uhugiramo kugira ngo amajyambere yawe+ agaragarire bose.
8 Iki gitabo cy’amategeko ntikikave mu kanwa kawe,+ ujye ugisoma ku manywa na nijoro wibwira kugira ngo witwararike ukore ibyanditswemo byose,+ kuko ari bwo uzatunganirwa mu nzira yawe, ukagaragaza ubwenge mu byo ukora.+