Imigani 2:16 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 16 buzagukiza umugore wiyandarika, bugukize umugore w’umunyamahanga+ uvuga utugambo turyohereye,+ Imigani 7:22 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 22 Ako kanya uwo musore ahita amukurikira+ ameze nk’ikimasa kigiye kubagwa, cyangwa umupfapfa babohesheje imihama bamujyanye mu ihaniro, Imigani 22:14 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 14 Akanwa k’abagore biyandarika ni urwobo rurerure;+ uwo Yehova yamaganye azarugwamo.+ Imigani 23:27 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 27 Kuko indaya ari urwobo rurerure,+ kandi umugore wiyandarika ni iriba rifunganye.
22 Ako kanya uwo musore ahita amukurikira+ ameze nk’ikimasa kigiye kubagwa, cyangwa umupfapfa babohesheje imihama bamujyanye mu ihaniro,