Intangiriro 29:13 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 13 Labani yumvise ibya mwishywa we Yakobo agenda yiruka ajya kumusanganira.+ Nuko aramuhobera, aramusoma maze amujyana iwe.+ Yakobo atekerereza Labani ibyamubayeho byose. Intangiriro 33:4 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 4 Nuko Esawu ariruka aramusanganira,+ aramuhobera,+ begamiranya amajosi aramusoma, maze bombi baraturika bararira. Intangiriro 48:10 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 10 Icyo gihe amaso ya Isirayeli yari yarahumye bitewe n’iza bukuru.+ Ntiyari akibona. Nuko Yozefu arabamwegereza, maze Yakobo arabasoma kandi arabahobera.+ 2 Abami 4:16 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 16 Elisa aramubwira ati “umwaka utaha, igihe nk’iki, uzaba uhagatiye umwana w’umuhungu.”+ Ariko uwo mugore aravuga ati “oya databuja, muntu w’Imana y’ukuri, wivuga ibinyoma ku birebana n’umuja wawe.”
13 Labani yumvise ibya mwishywa we Yakobo agenda yiruka ajya kumusanganira.+ Nuko aramuhobera, aramusoma maze amujyana iwe.+ Yakobo atekerereza Labani ibyamubayeho byose.
4 Nuko Esawu ariruka aramusanganira,+ aramuhobera,+ begamiranya amajosi aramusoma, maze bombi baraturika bararira.
10 Icyo gihe amaso ya Isirayeli yari yarahumye bitewe n’iza bukuru.+ Ntiyari akibona. Nuko Yozefu arabamwegereza, maze Yakobo arabasoma kandi arabahobera.+
16 Elisa aramubwira ati “umwaka utaha, igihe nk’iki, uzaba uhagatiye umwana w’umuhungu.”+ Ariko uwo mugore aravuga ati “oya databuja, muntu w’Imana y’ukuri, wivuga ibinyoma ku birebana n’umuja wawe.”