24 Nta cyabera umuntu cyiza cyamurutira kurya no kunywa no gutuma ubugingo bwe bubonera ibyiza mu murimo akorana umwete.+ Nabonye ko ibyo na byo bituruka mu kuboko kw’Imana y’ukuri.+
17 Wihanangirize abakire+ bo muri iyi si ya none ngo be kwiyemera,+ kandi be kwiringira ubutunzi butiringirwa,+ ahubwo biringire Imana, yo iduha ibintu byose ikadukungahaza kugira ngo tubyishimire.+