31 Numvise ijwi rimeze nk’iry’umugore urwaye, numva ijwi ry’ububabare nk’iry’umugore ubyara umwana we wa mbere;+ ni ijwi ry’umukobwa w’i Siyoni ukomeza gusamaguza. Akomeza gutega ibiganza+ agira ati “noneho ngushije ishyano, kuko ubugingo bwanjye burambiwe abicanyi!”+