Intangiriro 7:16 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 16 Kandi ibyinjiyemo byose, ikigabo n’ikigore byo mu moko yose y’ibifite umubiri, byinjiye nk’uko Imana yari yabimutegetse. Bimaze kwinjira Yehova akinga urugi.+ Kuva 12:22 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 22 Kandi mufate uduti twa hisopu+ mudukoze mu maraso ari mu ibesani, muyasige hejuru y’umuryango no ku nkomanizo zombi z’umuryango; kandi ntihagire n’umwe muri mwe usohoka mu nzu ye kugeza mu gitondo. Zab. 32:7 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 7 Uri ubwihisho bwanjye; uzandinda amakuba.+Uzankiza ungoteshe ijwi ry’ibyishimo.+ Sela. Zab. 91:4 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 4 Azagukingira amababa ye kugira ngo hatagira ikikugeraho,+Kandi uzahungira munsi y’amababa ye.+ Ukuri+ kwe kuzakubera ingabo nini+ n’igihome. Imigani 18:10 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 10 Izina rya Yehova ni umunara ukomeye.+ Umukiranutsi awirukiramo akabona uburinzi.+
16 Kandi ibyinjiyemo byose, ikigabo n’ikigore byo mu moko yose y’ibifite umubiri, byinjiye nk’uko Imana yari yabimutegetse. Bimaze kwinjira Yehova akinga urugi.+
22 Kandi mufate uduti twa hisopu+ mudukoze mu maraso ari mu ibesani, muyasige hejuru y’umuryango no ku nkomanizo zombi z’umuryango; kandi ntihagire n’umwe muri mwe usohoka mu nzu ye kugeza mu gitondo.
4 Azagukingira amababa ye kugira ngo hatagira ikikugeraho,+Kandi uzahungira munsi y’amababa ye.+ Ukuri+ kwe kuzakubera ingabo nini+ n’igihome.