17 Hanyuma umwami wa Ashuri+ ari i Lakishi+ atuma Taritani,+ Rabusarisi na Rabushake+ ku mwami Hezekiya wari i Yerusalemu, bagenda bafite ingabo nyinshi bajya i Yerusalemu. Baraza bahagarara ku muyoboro+ w’amazi y’ikidendezi cyo haruguru,+ ku nzira y’igihogere igana ku murima w’umumeshi.+