4 Igihe kimwe, umugore wari warashakanye n’umuhanuzi+ yaje gutakira Elisa ati “umugabo wanjye, umugaragu wawe, yarapfuye. Kandi uzi neza ko umugaragu wawe yari yarakomeje gutinya+ Yehova. Uwo tubereyemo umwenda+ yaje gutwara abana banjye bombi ngo abagire abagaragu be.”