Zab. 112:5 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 5 Umuntu mwiza agira impuhwe+ kandi akaguriza abandi.+ י [Yodi]Ibye byose abikorana ubutabera.+ Imigani 29:4 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 4 Umwami utegekesha ubutabera atuma igihugu cye gikomera,+ ariko uwakira impongano aragisenya.+ Yesaya 32:1 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 32 Dore hazima umwami+ uzategekesha gukiranuka,+ kandi abatware be+ bazategekesha ubutabera. Mika 6:8 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 8 Yewe muntu wakuwe mu mukungugu we, yakumenyesheje icyiza icyo ari cyo.+ Icyo Yehova agusaba ni iki? Si ugukurikiza ubutabera,+ ugakunda kugwa neza+ kandi ukagendana n’Imana yawe+ wiyoroshya?+
8 Yewe muntu wakuwe mu mukungugu we, yakumenyesheje icyiza icyo ari cyo.+ Icyo Yehova agusaba ni iki? Si ugukurikiza ubutabera,+ ugakunda kugwa neza+ kandi ukagendana n’Imana yawe+ wiyoroshya?+