7 Uyu ni wo mugenzo wakorwaga kera muri Isirayeli ku birebana n’uburenganzira bwo gucungura cyangwa ubwo kugurana ibintu, kugira ngo ibyakozwe bihame: umuntu yakuragamo urukweto+ akaruha mugenzi we; icyo ni cyo cyari ikimenyetso kibyemeza muri Isirayeli.