Yesaya 53:2 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 2 Azazamuka nk’umushibu+ imbere y’umureba, azamuke nk’umuzi uva mu butaka bwakakaye. Ntiyari ahambaye mu gihagararo, nta n’ubwiza buhebuje yari afite.+ Kandi igihe tuzamureba, tuzabona adafite isura ishishikaje ku buryo twamwifuza.+ Zekariya 6:12 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 12 Uzamubwire uti “‘Yehova nyir’ingabo aravuze ati “dore umugabo+ witwa Mushibu.+ Azashibukira mu mwanya we kandi azubaka urusengero rwa Yehova.+ Ibyahishuwe 5:5 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 5 Ariko umwe muri ba bakuru arambwira ati “reka kurira. Dore Intare yo mu muryango wa Yuda,+ umuzi+ wa Dawidi,+ yaranesheje+ none ikwiriye kurambura umuzingo no gufungura ibimenyetso birindwi biwufatanyije.” Ibyahishuwe 22:16 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 16 “‘Jyewe Yesu, natumye umumarayika wanjye kubahamiriza ibyo bintu bigenewe amatorero. Ndi umuzi+ n’urubyaro+ rwa Dawidi, kandi ni jye nyenyeri yaka ya mu gitondo.’”+
2 Azazamuka nk’umushibu+ imbere y’umureba, azamuke nk’umuzi uva mu butaka bwakakaye. Ntiyari ahambaye mu gihagararo, nta n’ubwiza buhebuje yari afite.+ Kandi igihe tuzamureba, tuzabona adafite isura ishishikaje ku buryo twamwifuza.+
12 Uzamubwire uti “‘Yehova nyir’ingabo aravuze ati “dore umugabo+ witwa Mushibu.+ Azashibukira mu mwanya we kandi azubaka urusengero rwa Yehova.+
5 Ariko umwe muri ba bakuru arambwira ati “reka kurira. Dore Intare yo mu muryango wa Yuda,+ umuzi+ wa Dawidi,+ yaranesheje+ none ikwiriye kurambura umuzingo no gufungura ibimenyetso birindwi biwufatanyije.”
16 “‘Jyewe Yesu, natumye umumarayika wanjye kubahamiriza ibyo bintu bigenewe amatorero. Ndi umuzi+ n’urubyaro+ rwa Dawidi, kandi ni jye nyenyeri yaka ya mu gitondo.’”+