Abalewi 17:7 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 7 Ntibazongere gutambira ibitambo byabo abadayimoni,*+ abo basambana na bo.+ Iryo rizababere itegeko ry’ibihe bitarondoreka, mu bihe byanyu byose.”’ 2 Ibyo ku Ngoma 11:15 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 15 Nuko Yerobowamu ashyiraho abatambyi bo ku tununga,+ n’abo gutambira abadayimoni*+ n’inyana yari yarakoze.+ Yesaya 34:14 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 14 Inyamaswa zo mu turere tutagira amazi ni ho zizajya zihurira n’inyamaswa zihuma, n’abadayimoni*+ bahamagare bagenzi babo. Aho ni ho rushorera izibera mu mutuzo kandi ni ho izaruhukira.+ Ibyahishuwe 18:2 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 2 Arangurura ijwi rikomeye+ aravuga ati “yaguye! Babuloni Ikomeye yaguye,+ kandi yahindutse icumbi ry’abadayimoni n’indiri y’imyuka yose ihumanya,+ n’indiri y’inyoni n’ibisiga byose bihumanye kandi byangwa!+
7 Ntibazongere gutambira ibitambo byabo abadayimoni,*+ abo basambana na bo.+ Iryo rizababere itegeko ry’ibihe bitarondoreka, mu bihe byanyu byose.”’
15 Nuko Yerobowamu ashyiraho abatambyi bo ku tununga,+ n’abo gutambira abadayimoni*+ n’inyana yari yarakoze.+
14 Inyamaswa zo mu turere tutagira amazi ni ho zizajya zihurira n’inyamaswa zihuma, n’abadayimoni*+ bahamagare bagenzi babo. Aho ni ho rushorera izibera mu mutuzo kandi ni ho izaruhukira.+
2 Arangurura ijwi rikomeye+ aravuga ati “yaguye! Babuloni Ikomeye yaguye,+ kandi yahindutse icumbi ry’abadayimoni n’indiri y’imyuka yose ihumanya,+ n’indiri y’inyoni n’ibisiga byose bihumanye kandi byangwa!+