17 Nuko akomeza kumbwira ati “yewe mwana w’umuntu we, mbese ibi urabibonye? Mbese ni ikintu cyoroheje kuba ab’inzu ya Yuda bakora ibyangwa urunuka nk’ibyo bakorera hano, bakuzuza igihugu urugomo,+ bakongera kundakaza? None dore baranshyira umushibu ku zuru.