Kubara 24:21 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 21 Abonye Abakeni+ arongera aravuga ati“Ubuturo bwawe burakomeye kandi bwubatse ku rutare. Zab. 55:6 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 6 Mpora mvuga nti “iyaba nari mfite amababa nk’ay’inuma!+Mba ngurutse nkajya kure ngaturayo.+ Indirimbo ya Salomo 2:14 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 14 Numa yanjye,+ sohoka mu buvumo bwo mu rutare, uve mu rwihisho rwo ku nzira inyura ahantu hacuramye, unyereke ikimero cyawe,+ unyumvishe ijwi ryawe kuko ijwi ryawe rishimishije kandi uteye neza rwose.’”+ Yeremiya 49:16 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 16 Wowe utuye mu bwihugiko bwo mu rutare, ugatura mu mpinga y’umusozi, ubwoba wateraga abandi n’ubwibone bwo mu mutima wawe byaragushutse.+ Nubwo wubaka icyari cyawe hejuru cyane nka kagoma,+ nzaguhanurayo,”+ ni ko Yehova avuga.
14 Numa yanjye,+ sohoka mu buvumo bwo mu rutare, uve mu rwihisho rwo ku nzira inyura ahantu hacuramye, unyereke ikimero cyawe,+ unyumvishe ijwi ryawe kuko ijwi ryawe rishimishije kandi uteye neza rwose.’”+
16 Wowe utuye mu bwihugiko bwo mu rutare, ugatura mu mpinga y’umusozi, ubwoba wateraga abandi n’ubwibone bwo mu mutima wawe byaragushutse.+ Nubwo wubaka icyari cyawe hejuru cyane nka kagoma,+ nzaguhanurayo,”+ ni ko Yehova avuga.