9 Muzamuke mwa mafarashi mwe! Namwe mwa magare akururwa n’amafarashi mwe, mwiruke nk’abafashwe n’ibisazi! Mureke abagabo b’abanyambaraga bajye imbere, ab’i Kushi+ n’ab’i Puti+ bitwaza ingabo, n’ab’i Ludimu+ b’abahanga mu kurwanisha imiheto no kuyibanga.