11 Igihe bamanukaga mu nzira y’i Beti-Horoni bahunze Abisirayeli, Yehova yabagushijeho amahindu manini+ aturutse mu ijuru, agenda abahondagura barinda bagera Azeka. Nuko barapfa. Abishwe n’urubura bari benshi kurusha abo Abisirayeli bicishije inkota.