7 Mu cyimbo cyo gukorwa n’ikimwaro, abagize ubwoko bwanjye bazahabwa umugabane ukubye kabiri;+ mu cyimbo cyo gukozwa isoni bazarangurura ijwi ry’ibyishimo, bishimira umugabane wabo.+ Ni yo mpamvu bazahabwa umugabane ukubye kabiri+ mu gihugu cyabo. Bazagira ibyishimo kugeza ibihe bitarondoreka,+