Mariko 8:31 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 31 Nanone atangira kubigisha avuga ko Umwana w’umuntu agomba kugerwaho n’imibabaro myinshi, akangwa n’abakuru hamwe n’abakuru b’abatambyi n’abanditsi kandi akicwa,+ akazazuka nyuma y’iminsi itatu.+ Luka 18:33 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 33 Nibamara kumukubita ibiboko+ bazamwica,+ ariko ku munsi wa gatatu azazuka.”+ Ibyakozwe 4:10 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 10 nimumenye mwese, ndetse n’Abisirayeli bose, ko ari mu izina rya Yesu w’i Nazareti,+ uwo mwamanitse+ ariko Imana ikamuzura mu bapfuye,+ ko uwo ari we utumye uyu muntu ahagarara hano imbere yanyu ari muzima.
31 Nanone atangira kubigisha avuga ko Umwana w’umuntu agomba kugerwaho n’imibabaro myinshi, akangwa n’abakuru hamwe n’abakuru b’abatambyi n’abanditsi kandi akicwa,+ akazazuka nyuma y’iminsi itatu.+
10 nimumenye mwese, ndetse n’Abisirayeli bose, ko ari mu izina rya Yesu w’i Nazareti,+ uwo mwamanitse+ ariko Imana ikamuzura mu bapfuye,+ ko uwo ari we utumye uyu muntu ahagarara hano imbere yanyu ari muzima.