-
Zab. 22:Amagambo abanza-31Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
-
-
Ku mutware w’abaririmbyi b’Imparakazi yo mu museke. Indirimbo ya Dawidi.
22 Mana yanjye, Mana yanjye, ni iki cyatumye untererana?+
Kuki uri kure ntuntabare,+
Ntiwumve amagambo yo gutaka kwanjye?+
Amagufwa yanjye yose yaratandukanye,+
Umutima wanjye wabaye nk’igishashara,+
Washongeye mu nda yanjye.+
15 Imbaraga zanjye zumye nk’ikimene cy’ikibumbano,+
N’ururimi rwanjye rwafatanye n’urusenge rw’akanwa.+
Kandi unshyira mu mukungugu w’urupfu,+
Bacakiye ibiganza n’ibirenge byanjye+ nk’intare.
23 Mwa batinya Yehova mwe, nimumusingize!+
Mwa rubyaro rwa Yakobo mwese mwe, nimumuheshe icyubahiro!+
Mwa rubyaro rwa Isirayeli mwese mwe, nimuhindire umushyitsi imbere ye,+
24 Kuko atigeze asuzugura+ imibabaro y’imbabare,
Cyangwa ngo imutere ishozi.+
Ntiyamuhishe mu maso he,+
Kandi igihe yamutakiraga yaramwumvise.+
25 Nzagusingiriza mu iteraniro rinini ku bw’ibyo wakoze;+
Imihigo yanjye nzayihigurira imbere y’abagutinya.+
Imitima yanyu irakabaho iteka ryose.+
27 Impera z’isi zose zizibuka Yehova kandi zimugarukire.+
Imiryango y’amahanga yose izikubita imbere yawe;+
29 Ababyibushye bo mu isi bose bazarya kandi bazikubita hasi bubamye;+
Abamanuka bajya mu mukungugu bose bazamwunamira,+
Kandi nta n’umwe uzarokora ubugingo bwe.+
-
-
Yesaya 53:1-12Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
-
-
53 Ni nde wizeye ibyo twumvise?+ Kandi se ukuboko kwa Yehova+ kwahishuriwe nde?+ 2 Azazamuka nk’umushibu+ imbere y’umureba, azamuke nk’umuzi uva mu butaka bwakakaye. Ntiyari ahambaye mu gihagararo, nta n’ubwiza buhebuje yari afite.+ Kandi igihe tuzamureba, tuzabona adafite isura ishishikaje ku buryo twamwifuza.+
3 Abantu baramusuzuguraga bakamuhunga,+ kandi yari azi imibabaro amenyereye n’indwara;+ yari ameze nk’uwo twima amaso tudashaka kumureba.+ Yarasuzugurwaga kandi twamufataga nk’utagira umumaro.+ 4 Ni ukuri, yishyizeho indwara zacu+ kandi yikoreye imibabaro yacu.+ Ariko twebwe twamufataga nk’uwibasiwe+ n’Imana, agakubitwa na yo+ kandi ikamubabaza.+ 5 Ariko ibicumuro byacu+ ni byo yaterewe icumu,+ kandi ibyaha byacu ni byo yashenjaguriwe.+ Igihano yahawe cyari icyo kuduhesha amahoro,+ kandi ibikomere bye+ ni byo byadukijije.+ 6 Twese twari twarayobye nk’intama;+ twari twarahindukiye buri wese anyura inzira ye. Nuko Yehova aba ari we ashyiraho ibyaha byacu.+ 7 Yari asumbirijwe+ yemera kubabazwa,+ nyamara ntiyabumbuye akanwa ke. Yajyanywe nk’intama ijya kubagwa,+ kandi nk’uko umwana w’intama ucecekera imbere y’uwukemura ubwoya, ni ko na we atigeze abumbura akanwa ke.+
8 Yagiriwe nabi cyane kandi akurwaho bitewe n’uko ataciriwe urubanza rukwiriye.+ None se ni nde uzita ku byabaye mu gihe cye,+ ko yakuwe+ mu gihugu cy’abazima?+ Ibicumuro+ by’ubwoko bwanjye ni byo yakubitiwe.+ 9 Napfa azahambanwa n’ababi+ hamwe n’abakire,+ nubwo nta rugomo yigeze agira+ kandi ntihagire ikinyoma kiboneka mu kanwa ke.+
10 Nyamara Yehova yishimiye kumushenjagura,+ yemera ko arwara.+ Nutanga ubugingo bwe ho igitambo cyo gukuraho urubanza,+ azabona urubyaro rwe+ yongere n’iminsi yo kubaho kwe,+ kandi ukuboko kwe kuzasohoza+ ibyo Yehova yishimira.+ 11 Kubera ko ubugingo bwe bwababajwe, azabona+ ibyiza, anyurwe.+ Kubera ubumenyi bwe, umugaragu wanjye+ ukiranuka azatuma abantu benshi babarwaho gukiranuka,+ kandi azikorera ibyaha byabo.+ 12 Ni yo mpamvu nzamuhana umugabane n’abantu benshi+ kandi azagabana iminyago n’intwari,+ kubera ko yatanze ubuzima bwe.*+ Yabaranywe n’abanyabyaha+ kandi we ubwe yikoreye ibyaha by’abantu benshi,+ yitangira abanyabyaha.+
-