Intangiriro 2:7 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 7 Nuko Yehova Imana arema umuntu mu mukungugu+ wo hasi,+ maze ahuha mu mazuru ye umwuka w’ubuzima,+ nuko umuntu ahinduka ubugingo buzima.+ Intangiriro 6:17 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 17 “Naho jyewe ngiye guteza isi umwuzure+ w’amazi, uzatsembeho ibifite umubiri byose bifite imbaraga y’ubuzima+ biri munsi y’ijuru. Ikintu cyose kiri ku isi kizapfa.+ Yobu 33:4 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 4 Umwuka w’Imana ni wo wandemye,+Kandi umwuka w’Ishoborabyose ni wo wampaye ubuzima.+ Umubwiriza 3:19 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 19 Kuko abana b’abantu bagira iherezo n’inyamaswa zikagira iherezo, kandi byose bigira iherezo rimwe.+ Uko bapfa ni ko zipfa,+ kandi byose bifite umwuka umwe,+ ku buryo nta cyo umuntu arusha inyamaswa, kuko byose ari ubusa. Yesaya 42:5 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 5 Imana y’ukuri Yehova, Umuremyi w’ijuru,+ we Ukomeye waribambye,+ akarambura isi+ n’ibiyivamo,+ agaha abayituyeho+ guhumeka+ n’abayigendaho+ akabaha umwuka, aravuga ati Ibyahishuwe 11:11 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 11 Iyo minsi itatu n’igice ishize,+ umwuka w’ubuzima uturuka ku Mana ubinjiramo,+ nuko barahaguruka barahagarara maze ubwoba bwinshi butaha ababarebaga bose.
7 Nuko Yehova Imana arema umuntu mu mukungugu+ wo hasi,+ maze ahuha mu mazuru ye umwuka w’ubuzima,+ nuko umuntu ahinduka ubugingo buzima.+
17 “Naho jyewe ngiye guteza isi umwuzure+ w’amazi, uzatsembeho ibifite umubiri byose bifite imbaraga y’ubuzima+ biri munsi y’ijuru. Ikintu cyose kiri ku isi kizapfa.+
19 Kuko abana b’abantu bagira iherezo n’inyamaswa zikagira iherezo, kandi byose bigira iherezo rimwe.+ Uko bapfa ni ko zipfa,+ kandi byose bifite umwuka umwe,+ ku buryo nta cyo umuntu arusha inyamaswa, kuko byose ari ubusa.
5 Imana y’ukuri Yehova, Umuremyi w’ijuru,+ we Ukomeye waribambye,+ akarambura isi+ n’ibiyivamo,+ agaha abayituyeho+ guhumeka+ n’abayigendaho+ akabaha umwuka, aravuga ati
11 Iyo minsi itatu n’igice ishize,+ umwuka w’ubuzima uturuka ku Mana ubinjiramo,+ nuko barahaguruka barahagarara maze ubwoba bwinshi butaha ababarebaga bose.