24 Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira ko uwumva ijambo ryanjye kandi akizera uwantumye, ari we ufite ubuzima bw’iteka.+ Ntashyirwa mu rubanza, ahubwo yavuye mu rupfu ajya mu buzima.+
6 Umuntu wese uzuka mu muzuko wa mbere arahirwa+ kandi ni uwera;+ urupfu rwa kabiri+ ntirubasha kugira icyo rutwara+ abantu nk’abo, ahubwo bazaba abatambyi+ b’Imana na Kristo, kandi bazategekana na we ari abami mu gihe cy’imyaka igihumbi.+