Intangiriro 9:4 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 4 Gusa muramenye ntimukaryane+ inyama n’ubugingo+ bwayo, ni ukuvuga amaraso+ yayo. Abalewi 3:17 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 17 “‘Ntimuzarye urugimbu cyangwa amaraso.+ Iryo rizababere itegeko ry’ibihe bitarondoreka, mwe n’abazabakomokaho, aho muzatura hose.’” Abalewi 7:26 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 26 “‘Ntimuzarye amaraso+ y’uburyo bwose aho muzatura hose, yaba ay’ibiguruka cyangwa ay’amatungo. Abalewi 17:10 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 10 “‘Kandi umuntu wese wo mu nzu ya Isirayeli cyangwa umwimukira utuye muri mwe urya amaraso y’ubwoko bwose,+ nzahagurukira uwo muntu+ urya amaraso, kandi nzamwica mukure mu bwoko bwe. Abalewi 19:26 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 26 “‘Ntimukagire icyo muryana n’amaraso.+ “‘Ntimukaraguze,+ kandi ntimugakore ibikorwa by’ubumaji.+ Gutegeka kwa Kabiri 12:23 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 23 Icyakora wiyemeze umaramaje kutazarya amaraso,+ kuko amaraso ari ubugingo.+ Ntuzaryane inyama n’ubugingo. Gutegeka kwa Kabiri 15:23 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 23 Icyakora ntimuzarye amaraso yaryo.+ Muzayavushirize hasi nk’uko bamena amazi.+ 1 Samweli 14:32 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 32 Abantu biroha mu minyago+ bafite umururumba, bafata intama n’inka n’ibimasa babibagira hasi ku butaka, batangira kuryana inyama n’amaraso.+
17 “‘Ntimuzarye urugimbu cyangwa amaraso.+ Iryo rizababere itegeko ry’ibihe bitarondoreka, mwe n’abazabakomokaho, aho muzatura hose.’”
10 “‘Kandi umuntu wese wo mu nzu ya Isirayeli cyangwa umwimukira utuye muri mwe urya amaraso y’ubwoko bwose,+ nzahagurukira uwo muntu+ urya amaraso, kandi nzamwica mukure mu bwoko bwe.
23 Icyakora wiyemeze umaramaje kutazarya amaraso,+ kuko amaraso ari ubugingo.+ Ntuzaryane inyama n’ubugingo.
32 Abantu biroha mu minyago+ bafite umururumba, bafata intama n’inka n’ibimasa babibagira hasi ku butaka, batangira kuryana inyama n’amaraso.+