Intangiriro 2:17 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 17 Ariko igiti kimenyesha icyiza n’ikibi ntuzakiryeho, kuko umunsi wakiriyeho no gupfa uzapfa.”+ Intangiriro 3:6 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 6 Nuko uwo mugore abona ko icyo giti gifite ibyokurya byiza kandi ko kinogeye amaso; koko rero, kureba icyo giti byari binogeye ijisho.+ Ni ko gusoroma imbuto zacyo arazirya. Nyuma yaho, igihe yari kumwe n’umugabo we, amuhaho na we arazirya.+ Yesaya 43:27 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 27 Sokuruza wa mbere na mbere yakoze icyaha+ kandi abavugizi bawe bancumuyeho.+
6 Nuko uwo mugore abona ko icyo giti gifite ibyokurya byiza kandi ko kinogeye amaso; koko rero, kureba icyo giti byari binogeye ijisho.+ Ni ko gusoroma imbuto zacyo arazirya. Nyuma yaho, igihe yari kumwe n’umugabo we, amuhaho na we arazirya.+