12 Icyo twirata n’umutimanama wacu ukaba ugihamya+ ni iki: ni uko imyifatire twagize mu isi, ariko cyane cyane uko twitwaye muri mwe, twaranzwe no kwera no kutaryarya guturuka ku Mana, tutishingikirije ku bwenge bw’abantu,+ ahubwo twishingikirije ku buntu butagereranywa bw’Imana.