10 Yehova aravuga ati “muri abahamya banjye;+ ndetse muri umugaragu wanjye natoranyije+ kugira ngo mumenye,+ munyizere,+ kandi musobanukirwe ko mpora ndi wa wundi.+ Mbere yanjye nta yindi mana yigeze kubaho,+ kandi na nyuma yanjye nta yindi izigera ibaho.+
24 Naho abo wampaye Data, ndifuza ko aho ndi na bo bahabana nanjye,+ kugira ngo na bo barebe icyubahiro wampaye, kuko wankunze urufatiro+ rw’isi+ rutarashyirwaho.