-
Ibyahishuwe 20:4Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
-
-
4 Nuko mbona intebe z’ubwami,+ kandi abazicayeho bahabwa ububasha bwo guca imanza.+ Mbona ubugingo bw’abicishijwe ishoka bazira ko bahamije ibya Yesu kandi bakavuga iby’Imana, bataramije ya nyamaswa y’inkazi+ cyangwa igishushanyo cyayo,+ kandi batigeze bashyirwaho ikimenyetso mu ruhanga rwabo no ku kiganza cyabo.+ Nuko bongera kuba bazima, bategekana na Kristo ari abami+ mu gihe cy’imyaka igihumbi.
-