-
Intangiriro 41:5-7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Ariko yongera gusinzira maze arota ubwa kabiri. Agiye kubona abona amahundo arindwi meza abyibushye amera ku ruti rumwe.+ 6 Nyuma yaho, hamera andi mahundo arindwi ananutse kandi yumishijwe n’umuyaga uturuka iburasirazuba. 7 Nuko ayo mahundo ananutse, amira ya mahundo arindwi abyibushye. Farawo aba arakangutse amenya ko zari inzozi.
-