Intangiriro 12:2 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 2 Nzaguha umugisha ntume abagukomokaho baba benshi kandi bagire imbaraga. Nzatuma izina ryawe ryamamara cyane kandi uzabera abandi umugisha.+ Intangiriro 15:1 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 15 Nyuma y’ibyo, Yehova abonekera Aburamu aramubwira ati: “Aburamu, witinya.+ Nzakurinda*+ kandi uzahabwa imigisha myinshi.”+ Intangiriro 15:5 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 5 Nuko Imana imujyana hanze iramubwira iti: “Reba mu ijuru maze ubare inyenyeri, niba ushobora kuzibara.” Hanyuma iramubwira iti: “Abazagukomokaho ni uko bazangana.”+ Kuva 1:7 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 7 Nuko Abisirayeli* barabyara batangira kuba benshi mu gihugu kandi bakomeza kwiyongera no gukomera cyane mu buryo budasanzwe, maze bakwira ahantu hose muri icyo gihugu.+ Abaheburayo 11:12 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 12 Nanone ni cyo cyatumye binyuze kuri Aburahamu,* wari umeze nk’uwapfuye,+ havuka abana+ banganya ubwinshi n’inyenyeri zo mu ijuru, kandi batabarika nk’umusenyi wo ku nkombe z’inyanja.+
2 Nzaguha umugisha ntume abagukomokaho baba benshi kandi bagire imbaraga. Nzatuma izina ryawe ryamamara cyane kandi uzabera abandi umugisha.+
15 Nyuma y’ibyo, Yehova abonekera Aburamu aramubwira ati: “Aburamu, witinya.+ Nzakurinda*+ kandi uzahabwa imigisha myinshi.”+
5 Nuko Imana imujyana hanze iramubwira iti: “Reba mu ijuru maze ubare inyenyeri, niba ushobora kuzibara.” Hanyuma iramubwira iti: “Abazagukomokaho ni uko bazangana.”+
7 Nuko Abisirayeli* barabyara batangira kuba benshi mu gihugu kandi bakomeza kwiyongera no gukomera cyane mu buryo budasanzwe, maze bakwira ahantu hose muri icyo gihugu.+
12 Nanone ni cyo cyatumye binyuze kuri Aburahamu,* wari umeze nk’uwapfuye,+ havuka abana+ banganya ubwinshi n’inyenyeri zo mu ijuru, kandi batabarika nk’umusenyi wo ku nkombe z’inyanja.+