18 Muzi ko igihe mwacungurwaga+ mukareka imyifatire yanyu idafite akamaro mwasigiwe na ba sogokuruza banyu, mutacungujwe ibintu byangirika by’ifeza cyangwa zahabu. 19 Ahubwo mwacungujwe amaraso y’agaciro kenshi,+ nk’ay’umwana w’intama+ utagira inenge n’ikizinga, ni ukuvuga amaraso ya Kristo.+