-
Abaroma 9:10-13Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
10 Ariko isezerano ntiryatanzwe icyo gihe gusa, ahubwo ryanatanzwe igihe Rebeka yari atwite impanga za sogokuruza Isaka.+ 11 Igihe abo bana bari bataravuka, na mbere y’uko bagira ikintu cyiza cyangwa ikibi bakora, Imana yagaragaje ko itoranya abantu ikurikije umugambi wayo, aho gushingira ku bikorwa byabo. 12 Rebeka yarabwiwe ati: “Umukuru azakorera umuto.”+ 13 Ni na ko byanditswe ngo: “Nakunze Yakobo, ariko Esawu naramwanze.”+
-