59 Nuko basezera kuri mushiki wabo Rebeka+ n’uwari ushinzwe kumwitaho,+ basezera n’umugaragu wa Aburahamu n’abantu bari kumwe na we. 60 Basabira Rebeka umugisha, baramubwira bati: “Mushiki wacu, uzabyare, abagukomokaho babe benshi cyane kandi bazigarurire imijyi y’abanzi babo.”+