Gutegeka kwa Kabiri 8:2 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 2 Mujye mwibuka inzira zose Yehova Imana yanyu yabanyujijemo mu butayu mu gihe cy’imyaka 40,+ kugira ngo abigishe kwicisha bugufi, abagerageze+ amenye ibiri mu mitima yanyu,+ niba muzakomeza gukurikiza amategeko ye cyangwa niba mutazayakurikiza. Nehemiya 9:21 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 21 Wabahaye ibyokurya mu gihe cy’imyaka 40 bamaze mu butayu.+ Nta cyo bigeze babura. Imyambaro yabo ntiyigeze isaza+ n’ibirenge byabo ntibyabyimbye. Zab. 78:24 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 24 Yakomeje kubagushiriza manu yo kurya. Yabahaye ibyokurya biturutse mu ijuru.+
2 Mujye mwibuka inzira zose Yehova Imana yanyu yabanyujijemo mu butayu mu gihe cy’imyaka 40,+ kugira ngo abigishe kwicisha bugufi, abagerageze+ amenye ibiri mu mitima yanyu,+ niba muzakomeza gukurikiza amategeko ye cyangwa niba mutazayakurikiza.
21 Wabahaye ibyokurya mu gihe cy’imyaka 40 bamaze mu butayu.+ Nta cyo bigeze babura. Imyambaro yabo ntiyigeze isaza+ n’ibirenge byabo ntibyabyimbye.