-
Gutegeka kwa Kabiri 22:28, 29Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
28 “Umugabo nabona umukobwa w’isugi utarasabwa, akamuhata maze akagirana na we imibonano mpuzabitsina hanyuma bakabafata,+ 29 umugabo wagiranye na we imibonano mpuzabitsina azahe papa w’uwo mukobwa garama 570* z’ifeza. Uwo mukobwa azabe umugore we+ kuko azaba yamukojeje isoni. Ntazemererwa gutana na we ubuzima bwe bwose.
-