9 Mu bintu byera bikurwa ku bitambo bitwikwa n’umuriro, dore ibizaba ibyawe: Ibitambo byose abantu bantura, hakubiyemo ituro ry’ibinyampeke,+ igitambo cyo kubabarirwa ibyaha+ n’igitambo cyo gukuraho icyaha.+ Ni ibintu byera cyane bigenewe wowe n’abahungu bawe.