21 Hashize iminsi umunani, igihe cyo kumukeba kiragera,+ bamwita Yesu, iryo rikaba ari izina wa mumarayika yari yaramwise mbere y’uko asamwa.+
22 Nanone igihe cyo gutamba igitambo cyo kwiyeza kigeze, nk’uko Amategeko ya Mose yabisabaga,+ Yozefu na Mariya bajyana Yesu i Yerusalemu kumwereka Yehova,