-
Abalewi 7:1-4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 “‘Iri ni ryo tegeko rizakurikizwa mu gutamba igitambo cyo gukuraho icyaha:+ Icyo gitambo ni icyera cyane. 2 Igitambo cyo gukuraho icyaha kizabagirwe aho babagira ibitambo bitwikwa n’umuriro, kandi umutambyi azaminjagire amaraso yacyo+ ku mpande zose z’igicaniro.+ 3 Azazane ibinure byacyo byose.+ Azazane umurizo wuzuye ibinure, ibinure byo ku mara, 4 n’impyiko zombi n’ibinure biziriho. Naho ibinure byo ku mwijima azabikuraneho n’impyiko.+
-