-
Abalewi 9:18-20Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 Aroni abaga ikimasa n’isekurume y’intama byo gutambira abantu ngo bibe igitambo gisangirwa. Abahungu be bamuzanira amaraso yabyo ayaminjagira ku mpande zose z’igicaniro.+ 19 Naho ibinure by’icyo kimasa+ n’umurizo wuzuye ibinure w’iyo sekurume y’intama n’ibinure byo ku mara n’impyiko n’ibinure byo ku mwijima,+ 20 abahungu ba Aroni babigereka ku nyama zo mu gatuza zabyo, Aroni atwikira ibyo binure ku gicaniro.+
-
-
2 Ibyo ku Ngoma 7:7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Nuko Salomo yeza hagati mu mbuga yari imbere y’inzu ya Yehova, kuko yagombaga kuhatambira ibitambo bitwikwa n’umuriro+ n’ibinure byo ku matungo y’ibitambo bisangirwa,* bitewe n’uko igicaniro cy’umuringa+ Salomo yari yarakoze kitari gukwirwaho ibitambo bitwikwa n’umuriro, ituro ry’ibinyampeke+ n’ibinure.+
-