10 Nyuma yaho, Nadabu na Abihu+ abahungu ba Aroni, bafata ibikoresho byabo byo gushyiramo amakara, babishyiraho umuriro n’umubavu,+ bazana umuriro imbere ya Yehova, ariko ntibabikora nk’uko yabategetse.+ 2 Ako kanya umuriro uturuka imbere ya Yehova urabatwika+ bapfira imbere ya Yehova.+