14 Nanone muzarye inyama yo mu gatuza y’ituro rizunguzwa n’itako ry’umugabane wera,+ mubirire ahantu hatanduye, wowe n’abahungu bawe n’abakobwa bawe,+ kuko uwo ari wo mugabane wawe, ukaba n’umugabane w’abahungu bawe, ukurwa ku bitambo bisangirwa biturwa n’Abisirayeli.