-
Kubara 26:62, 63Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
62 Ababaruwe bose bo muri bo, ab’igitsina gabo bose bari bafite kuva ku kwezi kumwe kujyana hejuru,+ bari 23.000. Ntibabaruwe mu Bisirayeli+ kuko nta murage* bari kuzahabwa mu Bisirayeli.+
63 Abo ni bo Mose n’umutambyi Eleyazari babaruye igihe babaruraga Abisirayeli mu bibaya byo mu butayu bw’i Mowabu, hafi y’uruzi rwa Yorodani, ahateganye n’i Yeriko.
-