19 Ariko igihe Uziya yari agifashe icyo batwikiraho umubavu mu ntoki kugira ngo awutwike, ararakara cyane.+ Nuko igihe yari akirakariye abo batambyi, ibibembe+ bihita biza mu gahanga ke akiri kumwe n’abo batambyi mu nzu ya Yehova, iruhande rw’igicaniro cyo gutwikiraho imibavu.