25 Ariko umuntu wiyigisha amategeko atunganye+ ari na yo atuma umuntu agira umudendezo kandi agashyira mu bikorwa ibivugwamo, ntaba ameze nk’umuntu wumva gusa, maze akibagirwa. Ahubwo we aba akora ibyo Imana ishaka, kandi ibyo bituma agira ibyishimo.+