45 Aya ni yo mategeko n’amabwiriza ndetse n’ibyo Mose yibukije Abisirayeli bavuye muri Egiputa,+ 46 bari hafi ya Yorodani mu kibaya giteganye n’i Beti-pewori,+ mu gihugu cya Sihoni umwami w’Abamori wari utuye i Heshiboni,+ uwo Mose n’Abisirayeli batsinze igihe bavaga muri Egiputa.+