-
Abaheburayo 9:19, 20Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
19 Igihe Mose yari amaze kubwira abantu bose amabwiriza yose akubiye mu Mategeko, yafashe amaraso y’ibimasa bikiri bito n’ay’ihene n’amazi n’ubwoya bw’umutuku n’agati kitwa hisopu, maze ayaminjagira ku gitabo* cy’isezerano no ku bantu bose. 20 Aravuga ati: “Aya ni amaraso y’isezerano,* kandi iryo sezerano ni ryo Imana yabategetse kumvira.”+
-