-
Kuva 20:3-6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Ntugasenge izindi mana zitari njye.+
4 “Ntugakore igishushanyo kibajwe cyangwa ishusho isa n’ikintu cyose kiri mu ijuru cyangwa ku isi cyangwa mu mazi.+ 5 Ntukabipfukamire, ntukabikorere,+ kuko njyewe Yehova Imana yawe ndi Imana ishaka ko umuntu ayiyegurira akayikorera yonyine.+ Nemera ko abana bagerwaho n’ingaruka z’ibyaha bya ba papa babo, kugeza ku buzukuru n’abuzukuruza b’abanyanga. 6 Ariko abankunda bakubahiriza amategeko yanjye, bo n’ababakomokaho nkomeza kubakunda urukundo rudahemuka, imyaka itabarika.+
-